Soma ibirimo

Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?

Kuki ababyeyi banjye batandeka ngo nishimishe?

Tekereza kuri ibi bintu bikurikira:

Ushaka gusohoka, ariko ntuzi neza niba ababyeyi bawe bazakwemerera. Wahitamo gukora iki?

  1.  KUGENDA UDASABYE URUHUSHYA

  2.  KUTAGIRA ICYO UBABWIRA KANDI NTUGIRE AHO UJYA

  3.  KUBABWIRA UKAREBA KO BABYEMERA

 1. KUGENDA UDASABYE URUHUSHYA

 Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Urashaka kwereka incuti zawe ko ufite umudendezo wo gukora icyo ushaka. Wumva ko uzi byinshi kurusha ababyeyi bawe, cyangwa ko ibyo bakubwira byose nta cyo bikubwiye.​—Imigani 14:​18.

 Uko bizakugendekera: Ibyo bishobora gutuma incuti zawe zigutangarira, ariko nanone hari ikindi kintu zizakumenyaho: zizamenya ko uri incabiranya. Niba ushobora kubeshya ababyeyi bawe, ushobora no kuzabeshya incuti zawe. Ababyeyi bawe nibabimenya bizabababaza kandi bumve ko wabahemukiye, ndetse bashobora no kugufatira ibyemezo.​—Imigani 12:​15.

 2. KUTAGIRA ICYO UBABWIRA KANDI NTUGIRE AHO UJYA

 Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Ushobora gutekereza ku butumire wahawe maze ukabona budahuje n’amahame ugenderaho cyangwa ukabona ko bamwe mu bo muzaba muri kumwe ari incuti mbi (1 Abakorinto 15:​33; Abafilipi 4:​8). Nanone ushobora kuba ushaka kujyayo, ariko ukabura imbaraga zo kubibwira ababyeyi bawe.

 Uko bizakugendekera: Niba wanze kujyayo bitewe ni uko wumva ari bibi, uzabona icyo usubiza incuti zawe. Icyakora niba utagiyeyo bitewe ni uko gusa wabuze imbaraga zo kubisaba ababyeyi bawe, amaherezo ushobora gusigara mu rugo wigunze, wumva ko ari wowe wenyine utajya wishimisha nk’abandi.

 3. KUBABWIRA UKAREBA KO BABYEMERA

 Impamvu ukwiriye kubitekerezaho: Wemera ko ababyeyi bawe bagufiteho ububasha, kandi ko ukwiriye gukurikiza ibyemezo bafashe (Abakolosayi 3:​20). Urabakunda kandi ntiwifuza kubatoroka ngo usange incuti zawe kuko byabababaza (Imigani 10:​1). Wibuke ko ushobora no kubabwira ikibazo ufite.

 Uko bizakugendekera: Ababyeyi bawe bazumva ko ubakunda kandi ububaha. Nibabona nta kibazo bazakwemerera.

Impamvu ababyeyi bawe bashobora kubyanga

Kimwe n’umuntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo mu mazi, ababyeyi bawe na bo bari ahirengeye ku buryo bashobora kubona ikibazo wahura na cyo

 Impamvu imwe ishobora kubitera: Bibaye ngombwa ko uhitamo ahantu ujya kogera, birashoboka ko wahitamo ahantu hagenzurwa n’abantu bashobora kugutabara uramutse urohamye. Kubera iki? Ni ukubera ko iyo woga uba wishimye, ku buryo wibagirwa ko ushobora guhura n’akaga. Ariko abashinzwe kugenzura aho hantu baba bari ahirengeye ku buryo bashobora kubona ikibazo wahura na cyo. Mu buryo nk’ubwo, kubera ko ababyeyi bawe baba bakurusha ubwenge kandi ari inararibonye, bashobora kumenya akaga kakugarije wowe udashobora kubona. Kimwe na wa muntu ushobora kugutabara uramutse ugize ikibazo, ababyeyi bawe na bo ntibagamije kukubuza kwishimisha, ahubwo bifuza kukurinda icyatuma utishimira ubuzima.

 Indi mpamvu: Ababyeyi bawe baba bifuza cyane kukurinda. Urukundo ni rwo rutuma bakwemerera iyo bikwiriye, ariko byaba na ngombwa bakaguhakanira. Iyo ubasabye uruhushya rwo gukora ikintu runaka, bibaza niba bashobora kuruguha ariko bakitegura kwakira ingaruka zishobora kukugeraho. Bazemera kuguha uruhushya ari uko bamenye neza ko nta kibi gishobora kukubaho.

Ibyo wakora kugira ngo bazakwemerere

Wakora iki?

 Ujye uvugisha ukuri: Ibaze uti ‘ubundi kuki nifuza kujyayo? Ese ikinshishikaje ni ukwishimisha cyangwa ni ukugira ngo nemerwe n’urungano? Ese ni ukubera ko hazaba hari umuntu nkunda?’ Hanyuma uzabwize ukuri ababyeyi bawe. Barakuzi neza kandi na bo bigeze kuba bato. Bashobora kuzamenya impamvu nyayo ituma ushaka kujyayo. Bazashimishwa n’uko ubabwiza ukuri kandi inama zabo zirangwa n’ubwenge zizakugirira akamaro (Imigani 7:​1, 2). Icyakora, kutababwiza ukuri bituma bagutakariza icyizere kandi bigatuma badahita baguha uruhushya rwo kujya aho ushaka.

 Jya ureba igihe cyiza cyo kubibabwira: Ntugasabe ababyeyi bawe uruhushya ngo ubabuze amahwemo bakiva ku kazi cyangwa igihe baba bahugiye mu bindi bintu. Jya ubibabwira igihe ubona batuje. Icyakora ntugategereze ngo bigere ku munota wa nyuma, ngo ubone kubasaba uruhushya ubatitiriza. Ababyeyi bawe ntibazashimishwa no gufata umwanzuro hutihuti. Jya ubaza ababyeyi bawe hakiri kare, ubahe igihe cyo kubitekerezaho.

 Icyo wababwira: Jya ubasobanurira neza icyo ushaka. Ababyeyi ntibakunda ko ubasubiza ngo “simbizi,” cyane cyane iyo bakubajije bati “ni ba nde bazaba bahari?” “Ese hari umuntu mukuru uzaba ahari?” “Ese bizarangira ryari?”

 Uko ukwiriye kubona ibintu: Ababyeyi bawe ntukabafate nk’abanzi. Jya ubona ko ababyeyi bawe ari incuti zawe, kandi urebye neza ni zo koko. Nubona ko ababyeyi bawe bagushyigikiye, bizatuma udashaka guhangana na bo kandi na bo bazemera ko mushyikirana.

 Jya wereka ababyeyi bawe ko ukuze bihagije ku buryo wakwemera imyanzuro bafashe kandi ukayikurikiza. Nubikora bazakubaha. Ubutaha bazajya bareba niba bashobora kukwemerera.