Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Kuki nkunda kuvuga ibintu bidakwiriye?

Kuki nkunda kuvuga ibintu bidakwiriye?

 “Nubwo hari igihe mbasha kwifata, akenshi ndacikwa nkavuga ibintu ntatekerejeho rwose.”—James

 “Iyo narakaye, mvuga ibintu ntatekerejeho. Ariko n’iyo meze neza, mvuga amagambo menshi atari ngombwa. Muri make, ngira amagambo menshi.”​—Marie.

 Bibiliya igira iti: “Ururimi . . . ni umuriro” kandi “mutekereze ukuntu akariro gake cyane gashobora gutwika ishyamba rinini cyane” (Yakobo 3:5, 6)! Ese ujya uvuga ibintu bishobora kugukoraho? Niba ari uko bimeze, iyi ngingo ishobora kugufasha.

 Kuki njya mvuga ibintu bidakwiriye?

 Kudatungana. Bibiliya igira iti: “Twese ducumura kenshi. Niba hari umuntu udacumura mu byo avuga, uwo ni umuntu utunganye” (Yakobo 3:2). Kubera ko turi abantu badatunganye, akenshi biratubangukira kuvuga ibintu bidakwiriye.

 “Mfite ubwenge n’ururimi bidatunganye, ubwo rero, mvuze ko nshobora gutegeka ururimi rwange mu buryo bwuzuye, naba nigiza nkana.”—Anna.

 Kuvuga amagambo menshi. Bibiliya igira iti: “Amagambo menshi ntaburamo ibicumuro” (Imigani 10:19). Umuntu uvuga cyane ariko ntatege abandi amatwi, aba ashobora kubakomeretsa mu buryo bworoshye.

 “Umuntu uzi ubwenge si ko buri gihe aba ari wa wundi uvuga cyane. Yesu ni we munyabwenge uruta abandi wabaye ku isi, ariko hari igihe na we yahitagamo guceceka.”—Julia.

 Gukunda guserereza abandi. Bibiliya igira iti: “Habaho umuntu uhubuka akavuga amagambo akomeretsa nk’inkota” (Imigani 12:18). Amwe mu magambo tuvuga duhubutse ni amagambo tuvuga duserereza abandi. Umuntu ukunda guserereza abandi ashobora kuvuga ati: “Erega nta bwo mba nkomeje!” Icyakora kuvuga amagambo atesha abandi agaciro si ibintu byo gukinishwa. Bibiliya itubwira ko “gutukana . . . hamwe n’ububi bwose” bitagomba kuba muri twe.—Abefeso 4:31.

 “Ubusanzwe ndi umuntu ukunda gutera urwenya. Gusa rimwe na rimwe nshiduka hari umuntu nakomerekeje kandi ibyo binkururira ibindi bibazo.”—Oksana.

Nk’uko udashobora gusubiza umuti w’amenyo mu gacupa kawo, ni ko udashobora kugarura ijambo warangije kuvuga

 Jya umenya kwifata

 Kumenya kwifata ntuvuge amagambo mabi cyangwa akomeretsa abandi ntibyoroshye. Icyakora hari amahame ya Bibiliya ashobora kugufasha. Urugero nk’aya akurikira:

 “Amagambo yanyu muyabike mu mutima . . . maze mwicecekere.”—Zaburi 4:4.

 Burya hari igihe guceceka biba ari byo byiza. Hari umugore ukiri muto witwa Laura wagize ati: “Uko mba niyumva iyo narakaye, bigeraho bigahinduka. Iyo mbanje gutuza gato simpite mvuga, nshimishwa n’uko nashoboye kwifata.” Burya no guceceka akanya gato gusa bishobora kukurinda kuvuga ibintu bibi uzicuza nyuma.

 “Mbese ugutwi si ko kugerageza amagambo, nk’uko urusenge rw’akanwa rwumva ibyokurya?”—Yobu 12:11.

 Iyo ubanje gutekereza ku byo ugiye kuvuga, bikurinda kuvuga amagambo uzicuza. Byaba byiza ugiye ubanza kwibaza ibibazo bikurikira:

  •   Ese ibyo ngiye kuvuga ni ukuri? Ese ni byiza? Ubundi se ni ngombwa kubivuga?—Abaroma 14:19.

  •   Ese nakwiyumva nte umuntu aramutse ari nge abibwiye?Matayo 7:12.

  •   Ese ibyo ngiye kuvuga bigaragaza ko nubaha ibitekerezo by’abandi?—Abaroma 12:10.

  •   Ese iki ni cyo gihe kiza cyo kubivuga?—Umubwiriza 3:7.

 “Mujye mwiyoroshya mutekereze ko abandi babaruta.”—Abafilipi 2:3.

 Iyo nama izagufasha kwitoza kubona abandi mu buryo bukwiriye, kandi na byo bizatuma utekereza ku byo ugiye kubabwira. Hari n’igihe ushiduka wamaze kuvuga amagambo akomeretsa, icyo gihe kwicisha bugufi bizatuma wihutira gusaba imbabazi (Matayo 5:23, 24)! Ibyo bizatuma ubutaha wiyemeza kuvuga wabanje gutekereza.