Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Ese ubu ni ubucuti gusa?—Igice cya 2: Ibyo nkora byerekana iki?

Ese ubu ni ubucuti gusa?—Igice cya 2: Ibyo nkora byerekana iki?

 Wifuza kuba uhari igihe cyose incuti yawe ikeneye ko muganira. Gusa hari umuntu mumaze iminsi muvugana cyane. Ikibazo ni uko uwo muntu mudahuje igitsina. Uribwira uti “turi incuti zisanzwe” kandi utekereza ko na we ari uko abibona. Ese ibyo byagombye kuguhangayikisha?

 Ibintu bishobora kubaho

 Kugira incuti y’umuntu mudahuje igitsina si bibi. Ariko se byagenda bite muramutse mugiranye ubucuti budasanzwe ukamurutisha abandi bose? Icyo gihe ashobora gutekereza ko hari ikindi ushaka kitari ubucuti busanzwe.

 Ese koko ibyo ni byo ushaka ko atekereza? Reba ibintu ushobora kuba ukora utabizi.

  •   Kwita ku muntu cyane.

     “Nubwo nta cyo wakora ngo uhindure uko umuntu yiyumva, ntukwiriye kumubwira ko muri incuti zisanzwe, ngo hanyuma wenyegeze umuriro ukomeza kumuvugisha igihe cyose”​—Sierra.

  •   Kugaragaza ko ushimishwa no kuba umuntu akwitaho.

     “Si jye watangiye mwoherereza mesaje, ariko iyo yanyandikiraga naramusubizaga. Nyuma yaho, kumusobanurira ko twari incuti zisanzwe byarangoye.”​—Richard.

  •   Gutuma umuntu akwitaho.

     “Hari abantu bagirana ubucuti budasanzwe n’abandi ariko bikinira. Bakinisha ibyiyumvo by’abandi badatekereza ku ngaruka ibyo byabagiraho. Nagiye mbibona kenshi, kandi rwose birababaza.”​—Tamara.

 Icyo wazirikana: Iyo uvugana n’umuntu buri gihe kandi ukamwitaho, biba bigaragaza ko umukunda.

 Impamvu ugomba kubitekerezaho

  •   Birababaza.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: “Iyo icyari cyitezwe kitabonetse bitera umutima kurwara” (Imigani 13:12). Ni iki ushobora kwitega ku muntu uhora akwereka ko agukunda?

     “Imvugo igira iti ‘kuzirika umuntu ku katsi’ isobanura kurerega umuntu. Ibyo bishobora kubaho mu bucuti umukobwa agirana n’umuhungu. Niba utifuza kurambagiza umuntu ariko ugakomeza kumuzirika ku katsi, uzamubabaza.”​—Jessica.

  •   Bituma abantu bakuvuga nabi.

     Icyo Bibiliya ibivugaho: ‘Ntimukite ku nyungu zanyu bwite mwibanda gusa ku bibareba, ahubwo nanone mwite ku nyungu z’abandi’ (Abafilipi 2:4). Utekereza ko umuntu wita ku nyungu ze gusa aba ameze ate? Ibyo bituma abandi bamubona bate?

     “Sinkunda umuhungu ukunda kugirana agakungu n’abakobwa. Ako gakungu kaba gaca amarenga y’uko ashobora kuzaguca inyuma nimuramuka mubanye. Umuntu nk’uwo aba ashaka ko umushimisha gusa kandi jye numva ari ubwikunde.”​—Julia.

 Icyo wazirikana: Abantu bagaragariza abandi ko babakunda kandi mu by’ukuri badateganya gushakana na bo, barabababaza kandi na bo batiretse.

 Icyo wakora

  •   Bibiliya iravuga ngo jya ufata ‘abakiri bato nk’abavandimwe bawe’ naho ‘abagore bakiri bato’ ubafate ‘nka bashiki bawe, ufite imyifatire izira amakemwa’ (1 Timoteyo 5:1, 2). Nukurikiza iryo hame, uzabana neza n’abo mudahuje igitsina.

     “Ndamutse mfite umugabo, nakwirinda kugirana agakungu n’umugabo w’undi mugore. Kubyitoza mpereye ubu nkiri umuseribateri bizamfasha gushyira mu gaciro mu mibanire yanjye n’abo tudahuje igitsina.”​—Leah.

  •   Bibiliya iravuga iti “amagambo menshi ntaburamo ibicumuro” (Imigani 10:19). Iryo hame ntirireba ibiganiro ugirana n’abandi gusa ahubwo rinareba mesaje mwandikirana. Ibyo bikubiyemo incuro mwandikirana n’ibyo mwandikirana.

     “Sinumva impamvu wakwandikira umukobwa mesaje buri munsi kandi udateganya kumurambagiza.”​—Brian.

  •   Bibiliya iravuga iti “ubwenge buva mu ijuru, mbere na mbere buraboneye” (Yakobo 3:17). Ushobora guhobera umuntu mu buryo busanzwe cyangwa ukamuhobera ushaka kumwereka ko umukunda.

     “Iyo nganira n’umuhungu ngerageza kuvugana na we ibintu bisanzwe, ku buryo atagira ikindi akeka.”​—Maria.

 Icyo wazirikana: Jya wisuzuma utibereye urebe uko witwara ku bo mudahuje igitsina. Umukobwa ukiri muto witwa Jennifer yaravuze ati “ubucuti si ikintu gipfa kwizana, ubwo rero ugomba kwirinda ikintu cyatuma incuti yawe itekereza ibintu bitari byo.”

 Inama

  •    Jya utega amatwi ibyo abandi bavuga. Niba umuntu akubajije ati “wowe na kanaka mufitanye gahunda?” bishobora kuba bigaragaza ko ubucuti ufitanye n’uwo muntu bwageze kure.

  •    Jya ufata kimwe abantu mudahuje igitsina. Ntukagire uwo urutisha abandi.

  •   Jya witondera mesaje, ni ukuvuga incuro uzoherereza umuntu, igihe uzimwoherereza n’ibyo umwandikira. Umukobwa witwa Alyssa yaravuze ati “ntukwiriye koherereza mesaje umuntu mudahuje igitsina saa sita z’ijoro.”