Soma ibirimo

IBIBAZO URUBYIRUKO RWIBAZA

Nakora iki ngo ngabanye ibiro?

Nakora iki ngo ngabanye ibiro?

 Ese nkwiriye kugabanya ibiro?

 Bamwe mu bakiri bato baba bifuza kugabanya ibiro. Dore zimwe mu mpamvu zibitera . . .

  •   Abantu benshi bahangayikishwa n’uko bagaragara kuruta ubuzima bwabo. Hari abareka kurya rimwe na rimwe, abandi bakanywa ibinini byo kugabanya ibiro. Icyakora usanga ibyo nta cyo bigeraho kandi bibateza ibibazo.

     “Hari abakobwa biyicisha inzara kugira ngo bakunde bananuke. Ibyo byangiza ubuzima bwabo kandi gusubira uko bari bameze, birabagora.”—Hailey.

  •   Abantu benshi usanga bahangayikishwa n’uko bafite ibiro byinshi kandi mu by’ukuri nta byo bafite. Hari igihe umuntu aba afite ibiro biringaniye, ariko yakwigereranya n’abantu yifuza kwigana bagaragara mu bitangazamakuru, akumva ahangayitse.

     “Igihe nari mfite imyaka 13, nakundaga kwigereranya n’inshuti zange. Nibwiraga ko ninsa na bo ari bwo bazanyemera, ubwo rero nakoraga ibishoboka byose kugira ngo nanuke cyane.”—Paola.

 Ariko nanone, hari igihe bamwe mu bakiri bato baba bakeneye kugabanya ibiro. Dukurikije raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye Ryita ku Buzima . . .

  •   Ku isi hose, abakiri bato bari mu kigero k’imyaka iri hagati 5 na 19, bagera kuri miriyoni 340 baba bafite umubyibuho ukabije.

  •   Mu mwaka wa 1975, abantu 4 ku ijana bari hagati y’imyaka 5 na 19, bari bafite umubyibuho ukabije. Naho mu mwaka wa 2016, uwo mubare warazamutse ugera kuri 18 ku ijana.

  •   Mu duce twinshi two ku isi, biramenyerewe kubona abantu bafite umubyibuho ukabije kuruta kubona abantu bananutse.

  •   Ikibazo cy’umubyibuho ukabije kigaragara no mu bihugu bikennye, ndetse no mu miryango ifite imirire mibi..

 Ni ubuhe buryo bwiza nakoresha?

 Wahitamo ubuhe buryo?

  1.   Kureka kurya.

  2.   Gukora siporo no kurya mu buryo buringaniye.

  3.   Kunywa ibinini bigabanya ibiro.

 Igisubizo: Uburyo bwa 2: Gukora siporo no kurya mu buryo buringaniye.

 Kwanga kurya ibyokurya runaka cyangwa kureka kurya bishobora gusa naho bigufashije mu gihe gito. Ariko bishobora kwangiza ubuzima bwawe kandi wabihagarika ukongera kugira umubyibuho ukabije.

 Ku rundi ruhande ariko, iyo wishyiriyeho intego yo kugira ubuzima bwiza wishimira uko umeze. Dogiteri Michael Bradley a yaravuze ati: “Guhinduranya imirire na siporo ukora, ni bwo buryo bwihuse bwo kugabanya umubyibuho kandi bwizewe.” Yashakaga kuvuga iki? Niba ushaka kugabanya umubyibuho si byiza ko uhangayikishwa no kumenya ngo urarya ibi ureke ibi, ahubwo byaba byiza uhinduye uko wabagaho.

 Icyo wakora

 Bibiliya itubwira ko tutagomba ‘gukabya mu byo dukora,’ kandi ibyo bikubiyemo no kurya (1 Timoteyo 3:11). Nanone idusaba kwirinda kugwa ivutu (Imigani 23:20; Luka 21:34). Niba wifuza kugira ubuzima bwiza, jya uzirikana ayo mahame, hanyuma ugerageze gukora ibi bikurikira:

  •   Itoze kurya ibyokurya bifitiye akamaro umubiri wawe.

     Si byiza ko ukabya kugenzura ibyokurya, ariko ukeneye kugira ubumenyi bw’ibanze ku byo urya kandi ugashyira mu gaciro. Kurya indyo yuzuye bizagufasha kugumana ibiro biringaniye.

  •   Jya ukora siporo buri gihe.

     Jya utekereza ikintu wakora buri munsi cyatuma uticara hamwe. Urugero, niba urimo uzamuka muri etaje, jya unyura muri esikariye aho kwifashisha bya byuma bizamura abantu cyangwa bikabamanura. Ushobora no gukina imikino isaba imbaraga aho guhora ukina imikino isaba ko uhora wicaye.

  •   Aho kurya ibyokurya bidafashije, uge urya ibyuzuye intungamubiri.

     Umukobwa witwa Sophia yaravuze ati: “Nkunda kurya imboga n’imbuto. Ibyo bindinda kugirira ipfa ibyokurya bidafashije.”

  •   Jya urya buhoro.

     Hari abantu barya hutihuti kugira ngo batumva ko bahaze kandi bagishaka kurya. Ubwo rero jya urya witonze. Jya urya kimwe, nihashira akanya ufate ibindi. Uzageraho wumve uhaze.

  •   Jya umenya ingano y’ibitera imbaraga iri mu byo urya.

     Jya usoma amabwiriza aba yanditse ku rupapuro cyangwa ku icupa ririmo ibyo ugiye kurya. Akenshi usanga za fanta, ibyokurya bacuruza muri za resitora, cyangwa za gato byongera umubyibuho.

  •   Jya ushyira mu gaciro.

     Sara ufite imyaka 16, yaravuze ati: “Nahoraga mpangayikishijwe no kumenya ingano y’ibitera imbaraga biri mu mafunguro ngiye gufata.” Ibyo ntibikwiriye kuguhangayikisha. Ushobora kujya ucishamo, na byo ukabirya.

 Inama: Bwira muganga ko uhangayikishijwe n’umubyibuho. Uwo muganga azashingira ku makuru watanze n’imimerere urimo, maze agufashe kumenya icyo wakora ngo umererwe neza.

a Byavuye mu gitabo When Things Get Crazy With Your Teen.