Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Tuzasazana

Tuzasazana

Vanaho:

  1. 1. Urukundo burya ni rwiza.

    Ni impano iva ku Mana.

    Aho ababiri baba umwe.

    Bakazabana akaramata.

    (INYIKIRIZO)

    Gukunda ni byiza. Twarabiremanywe.

    Ni umurunga

    W’ubumwe.

    Nitwisunga Yehova tuzarambana.

    Ni wowe nari ntegereje.

    Ndagukunda pe.

    Ndagukunda.

  2. 2. Sinzakureka,

    Nubwo iminsi yaba mibi.

    Nzagukundwakaza, Mwiza wange.

    Nta muntu uzadutandukanya.

    Oya! Nta n’umwe.

    (INYIKIRIZO)

    Gukunda ni byiza. Twarabiremanywe.

    Ni umurunga

    W’ubumwe.

    Nitwisunga Yehova tuzarambana.

    Ni wowe nari ntegereje.

    Ndagukunda pe.

    Ndagukunda.

    (IKIRARO)

    Nta cyadutandukanya. Oya! Nta na kimwe.

    Uri impano Yehova yampaye.

    Urukundo rukomeye nk’urupfu.

    Wowe kara kange n’urubavu rwange.

    Hogoza mu bagore, uri uwange.

    Ni wowe nzakunda iteka.

  3. 3. Reka nkwibwirire shenge:

    Urwo ngukunda ntiruzashira.

    Ndakibuka nkubona bwa mbere.

    N’igihe wambwiye ko unkunda.

    Ndabyibuka.

    (INYIKIRIZO)

    Gukunda ni byiza. Twarabiremanywe.

    Ni umurunga

    Uduhuza.

    Nitwisunga Yehova tuzarambana.

    Ni wowe nari ntegereje.

    Ndagukunda pe.

    Ndagukunda.

    Ni wowe nari ntegereje.

    Ndagukunda pe.