Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Itonde, utekereze kandi usenge

Itonde, utekereze kandi usenge

Vanaho:

  1. 1. Ubu buzima buragoye.

    Hari ubwo wumva wacitse intege.

    Bagenzi bawe bakakurwanya.

    Uzasenge Yehova

    Mu mutima.

    (INYIKIRIZO)

    Humura, komera.

    Wiringire Yehova.

    Utuze, witonde,

    Usenge Yehova.

    Kandi nushoberwa,

    Imana izagufasha,

    Inakurinde nta shiti.

    Tekereza neza,

    Ushimishe Yah.

    Azagufasha.

  2. 2. Buri munsi ugira ibyawo.

    Uba ukeneye byinshi, nta mafanga.

    Nubwo bimeze bityo, jya utanga.

    Uge ugira neza,

    Bazishima.

    (INYIKIRIZO)

    Humura, komera.

    Wiringire Yehova,

    Aguhe imigisha.

    Usenge Yehova,

    Aguhe imbaranga.

    Iteka azatwitaho.

    Yiteguye kudufasha.

    Tekereza neza,

    Ushimishe Yah.

    Azagufasha.

    (INYIKIRIZO)

    Wiringire Yehova,

    Aguhe imigisha.

    Usenge Yehova,

    Aguhe imbaraga.

    Iteka azatwitaho.

    Yiteguye kudufasha.

    Tekereza neza,

    Ushimire Yah.

    Jya umushimira.