Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Dukundane urukundo rwa kivandimwe

Dukundane urukundo rwa kivandimwe

Vanaho:

  1. 1. Aho uzajya hose uzaba wisanga,

    Mu bavandimwe bawe bagukunda by’ukuri,

    Bakwitaho,

    Bakumva.

    Ni abavandimwe

    Bakundana.

  2. 2. Abagize umuryango wacu,

    Bahujwe no gukorera Yehova.

    Ni yo mpamvu

    Bakundana nk’abavandimwe.

    Bunze ubumwe.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova aradukunda.

    Ntarobanura.

  3. 3. Waba uba mu byaro bya kure,

    Mu migi minini cyangwa se mu birwa,

    Yehova

    Akubara mu muryango we

    Ukundana.

    (INYIKIRIZO)

    Yehova aradukunda.

    Ntanarobanura.

    (IKIRARO)

    Muri iyi si nta rukundo,

    Yuzuyemo akarengane.

    Gusa tubona ihumure,

    Mu muryango wa Yehova.

  4. 4. Yesu yatwigishije urukundo,

    Adutegeka ko turugaragaza.

    Dukundane,

    Ni byo Yehova adusaba.

    Dukundane.

    Dukundane.