Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Isi nshya iri bugufi

Isi nshya iri bugufi

Vanaho:

  1. 1. Umva inyoni ziririmba,

    Mu ijuru risa neza.

    Wibereye mu kibaya,

    Akazuba kakurasaho.

    Uri kumwe n’incuti.

    Ibyishimo ni byose.

    Iyi ni yo ya si nshya.

    Burya yari iri hafi.

  2. 2. Mu bibaya haratuwe,

    Ndetse no mu misozi.

    Imigezi irasuma,

    Igatembera ’hantu hose.

    Nimuze dusarure,

    Imirima ireze.

    Iyi ni yo ya si nshya,

    Burya yari iri hafi

    (IKIRARO)

    Tubwirane imigisha,

    Twari twarategereje.

    Amarira yarashize,

    Nta bibazo bikiriho.

  3. 3. Ubu abantu barishimye,

    Isi yahindutse nshya.

    Urasabana n’incuti.

    Uko bwije n’uko bukeye,

    Dushimira Yah Yehova.

    Atwitaho by’ukuri,

    Imigisha dufite,

    Burya yari iri hafi

    (IKIRARO)

    Buri munsi ndanezerwa,

    Iyo nkubonye wishimye.

    Sinumvaga ko nzongera,

    Kukubona turi kumwe.

  4. 4. Paradizo mvuga,

    Iri hafi kubaho.

    Ni isezerano ry’Imana,

    Izayiduha nta kabuza.

    Rwose iyo nyitekereje,

    Sinshobora kwiheba.

    Sinzigera ndambirwa,

    Kandi dore iri hafi.