Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Imirimo yawe iratangaje

Imirimo yawe iratangaje

Vanaho:

  1. 1. Ibyo Ubwami bwawe bwakoze kugeza ubu,

    N’ibiri mu ijambo ryawe, byatumye nkumenya.

    Umugaragu wizerwa aduha umucyo.

    Akaduha abagabo batuyobora neza.

    Mba mfitiye amatsiko ikoraniro.

    Buri gihe rirangira numva ntabishaka.

    Mu materaniro ni ho mbonera urukundo.

    Ibyo mpigira bituma nkunda kubwiriza.

    (INYIKIRIZO)

    Imirimo yawe,

    Iradutangaza cyane.

    Ubwami bwarimye.

    Imico yawe ituma tugira ukwizera.

    Dutegereje imigisha y’Ubwami bwawe.

  2. 2. Duterwa ishema no gukorana nawe.

    Kubwiriza bigaragaza ko tugukunda.

    Ubumenyi bwinshi dukura mu Ijambo ryawe,

    Butuma tumenya ukuri, tugakora ibyiza.

    Indirimbo tubona ziradushimisha.

    Dukunda umugoroba w’iby’umwuka tugira.

    Kuba twunze ubumwe tudahuje ururimi,

    Byerekana ko urukundo rwacu rwihariye.

    (INYIKIRIZO)

    Imirimo yawe,

    Iradutangaza cyane.

    Ubwami bwarimye.

    Imico yawe ituma tugira ukwizera.

    Dutegereje imigisha y’Ubwami bwawe.